Play-offs: amakipe azakina umukino wa nyuma azamenyekana tariki ya 6/3/2013

Play-offs: amakipe azakina umukino wa nyuma azamenyekana tariki ya 6/3/2013

Amakipe  y’abagabo azakina umukino wa nyuma muri Play-offs za basketball muri uyu mwaka, azamenyekana ku wa gatatu tariki ya 6/3/2013, ubwo hazakinwa imikino ya nyuma ya ½ cy’irangiza.

Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona iheruka aho abiri akina hagati yayo, iyatwaye igikombe igakina n’iyabaye iya gatatu, naho iyabaye iya kabiri igakina n’iyabaye iya kane, hanyuma ikipe itsinze imikino ibiri igakomeza ku mukino wa nyuma.

Espoir BBC yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka, mu mikino ya Playoffs yatsinze CSK mu mukino wa mbere wabaye ku cyumweru, umukino wa kabiri wakinwe ku wa mbere ntabwo warangiye kuko haguye imvura, ugomba gusubirwamo kuri uyu wa gatatu kuri stade ntoya i Remera.

Undi mukino uzaba ku wa gatatu, uzahuza APR BBC yabaye iya kabiri muri shampiyona na KBC yabaye iya kane. Mu mikino ibiri yahuje aya makipe yombi, APR BBC yatsinzemo umukino umwe, KBC nayo itsinda undi, bivuze ko umukino uzaba kuri uyu wa gatatu kuri Stade ntoya i Remera uzaba ugamije kumenya ikipe ikomeza ku mukino wa nyuma.

Itegeko rigenga imikino ya Play-offs rivuga ko ikipe igomba kugera ku mukino wa nyuma imaze gutsinda nibura imikino ibiri. Iyo rero amakipe anganyije umukino umwe kuri umwe hitabazwa umukino wo kwisobanura (match de barrage).

Amakipe azabona itike yo gukina umukino wa nyuma azamenyekana kuri uyu wa gatatu, naho imikino ya nyuma itangire gukinwa ku wa gatandatu tariki ya 9/3/2013. Kuri iyo tariki kandi nibwo hazanatangira gukinwa imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu.

Amakipe azaba yasezerewe muri ½ cy’irangiza azakina imikino itatu, aho ikipe izatsinda kabiri izegukana umwanya wa gatatu. Ku mukino wa nyuma, amakipe azaba yabonye iyo tike, azakina imikino itanu kugirango haboneke ikipe izaba yatsinzemo imikino itatu, ikazaba ari nayo yegukana igkombe. Biteganyijwe ko umukino usoza iyindi yose uzakinwa tariki ya 23/3/2013.

March 7, 2013 By : Category : featured,Tournament Tags:, , , , ,
0 Comment Print

Leave a Reply