Mu gihe Shampiyona ya Basketball igeze ku musozo, ubuyobozi bw’ikipe ya Cercle Sportif de Kigali (CSK) buranenga Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball (FERWABA) ko bwagize uburangere bukanirengagiza ibibazo iyo kipe yahuye nabyo.

Nyuma gato y’uko shampiyona irangira, CSK yatanze ikirego muri FERWABA isaba ko yarenganurwa kuko hari imikino yakinnye iterwa mpaga haba mu bagabo no mu bagore ku mpamvu bavuga ko zitabaturutseho ariko FERWABA irabyirengagiza.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa CSK Augustin Mukama, ngo ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ntiryahaye agaciro ibirego bayigejejeho basaba ko yarengaburwa kuko byabagizeho ingaruka mu migendekere ya Shampiyona n’imikino ya play offs.
Ubwo CSK yandikiraga FERWABA ibaruwa dufitiye na kopi, yayisabaga ko, mbere y’uko hakorwa urutonde ntakuka rw’uko amakipe yakurikiranye muri Shampiyona, babanza bagakemura ibibazo byayigaragayemo.
Mu bibazo ubuyobozi bwa CSK buvuga, harimo umukino wagombaga kuyihuza na APR ariko ikaza guterwa mpaga ku mpamvu bavuga ko zitabaturutseho ariko FERWABA ikaba yaranze kugira icyo ibivugaho.
Ikindi kibazo CSK igaragaza, ni indi mpaga yatewe ikipe yabo y’abagore mu mikino ya Playoffs. Iyo mpaga yabaye nyuma y’imvururu zabereye ku kibuga cya KIE ahagombaga kubera umukino wa CSK na APR.
Ibibazo byose byaturutse ku mukobwa witwa Kanyamibwa Marie Claire wakiniye umugi wa Kigali mu marushanwa ahuza amakipe y’uturere n’imigi yo muri Afurika y’Iburasirazuba yaberaga i Kigali (EALASCA) ngo yababajwe n’uko yafashije umugi wa Kigali gutwara igikombe cya Basketball muri ayo marushanwa ariko ngo ntibagira amafaranga babaha.
Ibyo rero byatumye, ubwo bamuherezaga igikombe, ahita acyirukankana arataha ntiyakigarura ku buryo byababaje abari aho barimo n’umutoza w’umugi wa Kigali witwa Cirille.
Kubera ko uwo mukobwa asanzwe akinira ikipe ya CSK, ubwo yari agiye gukinira iyo kipe mu mikino ya Playoffs, yasanze abantu baturutse mu mugi wa Kigali bamutegereje kugira ngo bamwambure icyo gikombe banamubaze impamvu yakirukankanye bituma ahungabana mu mutwe ku buryo biri mu mpamvu zatumye umuyobozi wa CSK asaba abakinnyi b’iyo kipe kudakina uwo mukino.
Kudakina uyu mukino byaje gutuma CSK iterwa mpaga ariko kugeza ubu ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba busaba ko FERWABA yabanza gukemura ibyo bibazo kuko bavuga ko umukobwa wabo yahohotewe cyane, dore ko ngo yari yanafunzwe n’abanshinzwe umutekano bo muri KIE, babisabwe na Cirille unasanzwe atoza ikipe ya KIE.
N’ubwo ariko ubuyobozi busaba kurenganurwa no gushishoza mbere yo gutangaza urutonde ntakuka rw’uko amakipe yakurikiranye muri shampiyona, FERWABA yo yamaze gushyira ahagaragara urwo rutonde.
Ikipe ya mbere ni Kigali Basketball Club (KBC), Espoir iri ku mwanya wa kabiri, APR yaje ku mwanya wa gatatu mu gihe KIE iri ku mwanya wa kane. Kaminuza y’u Rwanda iri ku mwanya wa gatanu, CSK ikiburana ikaba iri ku mwanya wa gatandatu, UGB iri ku mwanya wa karindwi mu gihe Rusizi iri ku mwanya wa karindwi ari na wo wa nyuma.
Twifuje kuvugana n’umuyobozi bwa FERWABA ariko ntibyadukundira.