Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 yihaye intego yo kuzitwara neza, ikegukana igikombe, mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kizabera i Maputo muri Mozambique kuva tariki ya 16-25/8/2012.
Nyuma yo kwegukana igikombe cy’akarere ka gatanu ari naho u Rwanda rwaboneye itike yo kujya mu gikombe cya Afurika (AfroBasketball U18), abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’u Rwanda bafashe icyemezo cyo gutwara n’igikombe cya Afurika nk’uko twabitangarijwe na Kapiteni w’iyo kipe Neston Manzi.
“Tumaze gutwara igikombe cy’akarere ka gatanu, twahise twumva ko bishoboka ko twanatwara igikombe cya Afurika, bituma dukora cyane, dukosora amakosa twakoraga, ubu twumva tumeze neza, ku buryo twumva n’iyo imikino yatangira ubu twakwitwara neza kandi tukazana igikombe.
Mu rwego rwo kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika, ikipe y’u Rwanda yakinnye imikino n’amakipe akomeye muri shampiyona y’u Rwanda kandi yose ibasha kuyatsinda harimo APR FC, CSK ndetse na Espoir.
Umutoza w’iyo kipe wungirije Kalima Cyrille avuga ko kuba baratsinze APR, BBC n’andi makipe akomeye muri shampiyona y’u Rwanda kandi mu mikino bari barakinnye mbere ayo makipe yarabatsindaga, ngo ni ikimenyetso cy’uko ikipe yazamutse cyane kandi ngo no muri Mozambique bazitwara neza.
“Gutsinda amakipe makuru nka APR cyangwa Espoir kandi zikinsiha abakinnyi bazo bakomeye bose, ni ikigaragaza ko ikipe yacu yiteguye neza, kuko tugereranyije n’ubushize twitegura imikino y’akarere ka gatanu, haragaragara itandukaniro kuko icyo gihe ayo makipe yari yadutsinze. Nta gushidikanye rero ko tuzitwara neza, kuko gukina n’amakipe nk’ayo tukayatsinda kandi ari ay’abakuru (senior), biduha icyizere ko n’igikombe dushobora kucyegukna”.
Abatoza b’ikipe y’u Rwanda bari bifuje gukina umukino wa gicuti na Gabon mbere yo kujya Maputo ariko ntibyakunda kubera amikoro makeya gusa umutoza mukuru Nenad Amanovic avuga ko ntacyo bizagabanya ku myitwarire yabo.
“Kuba twarakinnye n’amakipe akomeye kandi y’abakuru mu Rwanda tukayatsinda byabaye nko gukina na Gabon. Nta kintu na kimwe navuga ko tutahawe ahubwo icyo tuzakora ni ugutsinda buri kipe yose duhuye nayo kugeza ku mukino wa nyuma.
Ikipe y’u Rwanda U18 izaba yitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika bwa kabiri mu mateka y’u Rwanda, yabonye itike nyuma yo kuba iya mbere mu karere ka gatanu ubwo yatsindaga Kenya ku mukino wa nyuma wabereye i Kigali tariki 22/7/2012.
Mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abaterengeje imyaka 18 iheruka kubera mu Rwanda muri 2010, Misiri ni yo yegukanye igikombe. Misiri, Angola na Tunuziya ni amwe mu makipe akomeye muri Afurika azaba ari muri iryo rushanwa, akaba ahabwa n’ amahirwe yo kwegukana igikombe ..