Mu mpera z’icyumweru gishize hagombaga kuba imikino ya Playoffs ihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona ariko ntiyabaye kuko habayemo imvururu bituma ikipe ya CSK na KIE ziterwa mpaga.
Ku wa gatandatu hagombaga gukinwa imikino ibiri, uwagombaga guhuza CSK na APR, n’uwari guhuza Kaminuza y’u Rwanda na KIE.
Umukino wagombaga guhuza CSK na APR wakinwe iminota 5 gusa uhita uhagarikwa bitewe n’amabwiriza yari amaze gutangwa n’umuyobozi w’ikipe ya CSK avuga ko abakinnyi b’iyo kipe bahita bahagarika gukina kubera ko hari hamaze kugaragara ko hari umukinnyi wa CSK wakinaga adatuje kubera ko ngo yashakishwaga.
Amakuru dukesha bamwe mu bashinzwe umukino wa basketball mu Rwanda, avuga ko umukobwa witwa Kanyamibwa Marie Claire wakiniye umujyi wa Kigali mu marushanwa ahuza amakipe y’uturere n’imigi yo muri Afurika y’Iburasirazuba yaberaga i Kigali (EALASKA) ngo yababajwe nuko yafashije umujyi wa Kigali gutwara igikombe cya basketball muri ayo marushanwa ariko ngo ntibagira amafaranga babaha.
Ibyo rero byatumye ubwo bamuherezaga igikombe ahita acyirukankana arataha ntiyakigarura ku buryo byababaje abari aho barimo n’umutoza w’umujyi wa Kigali witwa Cirille.
Kubera ko uwo mukobwa asanzwe akinira ikipe ya CSK, ubwo yari agiye gukinira iyo kipe mu mikino ya Playoffs yasanze abantu baturutse mu mujyi wa Kigali bamutegereje kugirango bamwambure icyo gikombe banamubaze impamvu yakirukankanye bituma ahungabana mu mutwe ku buryo biri mu mpamvu zatumye umuyobozi wa CSK asaba abakinnyi b’iyo kipe kudakina uwo mukino.
Nk’uko amategeko agenga imikino ya Playoffs abiteganye, ikipe itarangije umukino igita iterwa mpaga. Ibi niko byagendekeye iyo kipe ya CSK yahise iterwa mpaga, APR bagombaga gukina nayo ihita ikomeza.
Undi mukino wa Playoffs wagombaga guhuza Kaminuza y’u Rwanda na KIE ariko ntiwabaye kuko abakinnyi ba KIE banze gukina bavuga ko bafashwe nabi n’ababashinzwe ubwo biteguraga iyo mikino. KIE nayo yahise iterwa mpaga.
Ibyo bivuze ko Imikino ya nyuma izahuza Kaminuza y’u Rwanda na APR mu mpera z’icyi cyumweru, amakipe yombi akazakina imikino ibiri ku wa gatandatu, akazakina indi ibiri ku cyumweru hakarebwa iyarushije indi igahita ihabwa igikombe.