Browsing Tag muri

Rwanda | Afrobasket U18: Senegal yegukanye igikombe cya Afurika

Afrobasket U18: Senegal yegukanye igikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu ya Senegal y’abahungu yegukanye igikombe cya Afurika cy’abaterengeje imyaka 18 nyuma yo gutsinda Cote d’Ivoire amanota 71-62 ku mukino wa nyuma wabereye  kuri Stadium Academica i Maputo muri Mozambique tariki ya 25/8/2012.

Senegalyegukanye igikombe cya mbere mu batarengeke imyaka 18 mu mateka yayo, yageze ku mukino wa nyuma isezereyeMaliku manota 63-47 (17-12 ; 15-08, 16-16, 16-11).

Cote d’Ivoireyo yageze muri ½ cy’irangiza, isezereye Misiri yaherukaga gutwara igikombe cya Afurika cyari cyabereye mu Rwanda muri 2010, iyitsinze amanota 57-42.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu n’uwa kane Misiri yatsinzeMali78-54. Umwanya wa gatanu wegukanywe naAngolaimaze gutsindaTunisia61- 40.

Mozambiqueyegukanye umwanya wa karindwi nyuma yo gutsindaGhana48- 45, naho umwanya wa 9 wegukanwa na Maroc, uwa 10 utwarwa naGabonmu gihe umwanya wa 11 ari nawo wa nyuma wafashwe n’uRwanda.

Muri iri rushanwa, uwahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi (Most Valuable Player-MVP) ni umunya Misiri Saleh Ehab, naho uwatsinze amanota menshi kurusha abandi ni umunya Maroc Shifi Mourad winjije mu nkangara amanota 120.

Ikipe yaTunisianiyo yahawe igihembo cyo gukina umukini mwiza, urangwa n’ubworoherane (Fair Play).

SenegalnaCote d’Ivoirenizo zizahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 19 kizabera muri Repubulika ya Tchèque muri 2013.

 

August 28, 2012 By : Category : Afrobasket featured Tags:, , , , , , , , , , , , , ,
0 Comment

Rwanda | Basketball: Ikipe y’u Rwanda U18 yatsinzwe na Mali mu mukino wayo wa kabiri

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 yatsinzwe na Mali mu mukino wayo wa kabiri yakinnye tariki ya 18/8/2012, mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 ikomeje kubera i Maputo muri Mozambique.

 N’ubwo ikipe y’u Rwanda yari yatangiye yitwara neza igatsinda Mozambique iri imbere y’abafana bayo ku manota 62 kuri 34, yaje guhura n’akazi gakomeye imbere ya Mali, imwe mu makipe akomeye muri iryo rushanwa maze itsinda u Rwanda amanota 45 kuri 33.

 Tariki 19/8/2012 ikipe y’u Rwanda iraruhuka, ikazakomeza imikino yo mu itsinda ikina na Ghana tariki ya 20/8/2012.

 Ikipe y’uRwandayegukanye igikombe cy’akarere ka gatanu ari naho yakuye itike yo gukina iyo mikino nyafurika, ihaguruka muRwandayajyanye intego yo kwegukana igikombe cyangwa se nibura umwanya wa gatatu muri ayo marushanwa azasozwa tariki 25/8/2012.

Kugirango ikipe y’uRwandayiyongerere amahirwe yo gukomeza muri ¼ cy’irangiza irasabwa gutsindaGhana.

 U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere ririmo Mozambique, Ghana Tunisia, Mali na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), naho itsinda rya kabiri  rigizwe na Misiri yatwaye igikombe cya Afurika giheruka, Maroc, Cote d’ivoire, Senegal, Gabon na Angola.

   

 

 

 

 

 

August 21, 2012 By : Category : Afrobasket featured Tags:, , , , , , , , , , , , ,
0 Comment

Rwanda | Basketball: Ikipe y’u Rwanda U18 yajyanye intego yo kuvana igikombe muri Mozambique


Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 yihaye intego yo kuzitwara  neza, ikegukana   igikombe, mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kizabera i Maputo muri Mozambique kuva tariki ya 16-25/8/2012.

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’akarere ka gatanu ari naho u Rwanda rwaboneye itike yo kujya mu gikombe cya Afurika (AfroBasketball U18), abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’u Rwanda bafashe icyemezo cyo gutwara n’igikombe cya Afurika nk’uko twabitangarijwe na Kapiteni w’iyo kipe Neston Manzi.

“Tumaze gutwara igikombe cy’akarere ka gatanu, twahise twumva ko bishoboka ko twanatwara igikombe cya Afurika, bituma dukora cyane, dukosora amakosa twakoraga, ubu twumva tumeze neza, ku buryo twumva n’iyo imikino yatangira ubu twakwitwara neza kandi tukazana igikombe.

Mu rwego rwo kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika, ikipe y’u Rwanda yakinnye imikino n’amakipe akomeye muri shampiyona y’u Rwanda kandi yose ibasha kuyatsinda harimo APR FC, CSK ndetse na Espoir.

Umutoza w’iyo kipe wungirije Kalima Cyrille avuga ko kuba baratsinze APR, BBC n’andi makipe akomeye muri shampiyona y’u Rwanda kandi mu mikino bari barakinnye mbere ayo makipe yarabatsindaga, ngo ni ikimenyetso cy’uko  ikipe yazamutse cyane kandi ngo no muri Mozambique bazitwara neza.

“Gutsinda amakipe makuru nka APR cyangwa Espoir kandi zikinsiha abakinnyi bazo bakomeye bose, ni ikigaragaza ko ikipe yacu yiteguye neza, kuko tugereranyije n’ubushize twitegura imikino y’akarere ka gatanu, haragaragara itandukaniro kuko icyo gihe ayo makipe yari yadutsinze. Nta gushidikanye rero ko tuzitwara neza, kuko gukina n’amakipe nk’ayo tukayatsinda kandi ari ay’abakuru (senior), biduha icyizere ko n’igikombe dushobora kucyegukna”.

Abatoza b’ikipe y’u Rwanda bari bifuje gukina umukino wa gicuti na Gabon mbere yo kujya Maputo ariko ntibyakunda kubera amikoro makeya gusa umutoza mukuru Nenad Amanovic avuga ko ntacyo bizagabanya ku myitwarire yabo.

“Kuba twarakinnye n’amakipe akomeye kandi y’abakuru mu Rwanda tukayatsinda byabaye nko gukina na Gabon. Nta kintu na kimwe navuga ko tutahawe ahubwo icyo tuzakora ni ugutsinda buri kipe yose duhuye nayo kugeza ku mukino wa nyuma.

Ikipe y’u Rwanda U18  izaba yitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika bwa kabiri mu mateka y’u Rwanda, yabonye itike nyuma yo kuba iya mbere mu karere ka gatanu ubwo yatsindaga Kenya ku mukino wa nyuma wabereye i Kigali tariki 22/7/2012.

Mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abaterengeje imyaka 18 iheruka kubera mu Rwanda muri 2010, Misiri ni yo yegukanye igikombe. Misiri, Angola na Tunuziya ni amwe mu makipe akomeye muri Afurika azaba ari muri iryo rushanwa, akaba  ahabwa n’ amahirwe yo kwegukana igikombe ..

 

 

 

 

 


 

August 16, 2012 By : Category : Afrobasket Tags:, , , , , , , , , , , , , ,
0 Comment

Rwanda : “Nta munyamahanga uzongera kugaragara mu ikipe y’igihugu ya Basketball”-Mugwiza.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’imikino mu Rwanda cyifuzwa na Minisiteri ya siporo ndetse na Leta muri Rusange, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo kutazongera gukinisha abanyamahanga mu ikipe y’igihugu. 

Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa FERWABA Desire Mugwiza, yadutangarije ko icyo cyemezo cyamaze gufatwa, ndetse kikaba cyaratangiranye n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 irimo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera mu Rwanda tariki ya 21-22/7/2012.

Mugwiza yagize ati, “Gahunda twamaze kuyitangira, kuko nk’ubu mu bakinnyi bose twahamagayebarimu myitozo, nta mukinnyi n’umwe w’umunyamahanga urimo. Iyi rero ni intangiriro kandi nziza tukaba tuzayikomeza uko iminsi izagenda iza”.

Mugwiza avuga ko abakinnyi barimo kuzamuka ubu ari bo bazakinira ikipe y’abatarengeje imyaka 20 mu minisi iri imbere, bakazahava bakinira ikipe y’igihugu nkuru hatarinze kwitabazwa abanyamahanga.

Ngo hari gahunda yo kubashakira amashuri azabatoza umukino wa Basketball muri Amerika, bityo bakazana ubumenyi buzatuma basimbura abanyamahanga nka ba Robert Thompson, Mathew Miller n’abandi  nkabo batazongera  guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ukundi nk’uko Mugwiza yakomeje abisonabura.

“Twagerageje kenshi gukoresha abanyamahanga, bakaduhenda kandi ugasanga nta kintu gifatika twagezeho. Igihe kirageze rero ngo tuzamure abana bacu bakiri batoya, bashakirwe ibibuga n’ibikoresho bakine kandi muRwandahari abana benshi bafite impano. Dufite gahunda yo gushakira abana bafite impano amashuri yigisha Basketball muri Amerika bakiga basketball kuko ntabwo tuzongera guhamagara abakinnyi nka Thompson na Mathew Miller”

Mugwiza avuga ko n’ubwo wenda bishoboka ko hari abanyamahanga bakeya basigara mu ikipe y’igihugu nkuru kugirango bamenyereze abana bazamuka, ngo ariko ntibazarenga babiri kandi nabo ngo bagomba kuba hari ikintu kinini bagaragaza ko bazafasha Basketball y’uRwanda, uretse ko nabo bazayimaramo igihe gito.

Desire Mugwiza ni umuyobozi mushya wa FERWABA, akaba yadutangarije ko we na Komite nyobozi ayoboye bihaye intego yo kuzarangiza Manda y’imyaka 4 batorewe bamaze kuzamura Basketball y’u Rwanda ishingiye ku bana, bagakorana n’inzego za Leta bakubaka ibibuga bya Basketball ndetse n’ibigo byigisha uwo mukino muri buri karere, ku buryo ngo bifuza kuzarangiza iyo Manda u Rwanda ruri mu makipe atatu muri Afurika mu bagabo, ndetse no mu makipe atanu mu bagore.

July 20, 2012 By : Category : Players Tags:, , , , , , , , , , , , ,
0 Comment

Rwanda | U Rwanda ruzakira irushanwa rya Basket zone 5

Kugira ngo bizere ko bateguye neza irushanwa rya basketball ry’akarere ka 5  rizabera mu Rwanda ngo ni uko babona itike yo kujya mu mikino nyafurika izabera muri Mozamique. Iyi mikino izatangira kuya 17 kugeza 22 nyakanga 2012.

Iri rushanwa ni ryo rya mbere mpuzamahanga rizaba riteguwe na komite nshya mu ishyirahamwe rya basketball iyobowe na Desire Mugwiza. Muri iri rushanwa ngo hazitabazwa abana benshi bakina mu mashuri yisumbuye  bazajya bahura mu mpera za buri cyumweru, habura ukwezi bakazahurizwa hamwe hiyongereho n’abana bagiye kwiga uyu mukino muri America. Ati”dufite icyizere cyo kwitwara neza kuko benshi muri aba bana bamenyereye amarushanwa bakina shampiona.”

Desire Mugwiza umuyobozi w’ishyirahamwe rya basketball mu Rwanda (FERWABA) kandi arizeza abanyarwanda impinduka mu ikipe y’igihugu aho ngo bazaha umwanya abana b’abanyarwanda. Ati: “tugiye kubanza gutegura politiki izagena umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona naho mu ikipe y’igihugu ho bazagabanuka kugeza kuri 80%.”

Ku cyibazo cy’ibura ry’ibikorwa remezo bikoreshwa muri basketball nk’ibibuga, iri shyirahamwe ryagiranye ibiganiro na minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo n’izindi minisiteri bireba. Ngo bakaba basanga hari icyizere ko nibura buri karere kagira ikibuga bityo ngo uyu mukino ufatwa nk’uwo mu mugi ugakwira hose.

Ibihugu 11 bizitabira irushanwa ry’akarere ka 5 bizamenyekana habura ukwezi ngo iri rushanwa ritangire. Imikino iheruka yarangiye u Rwanda ruri ku mwanya wa 6.


 

 

 

May 15, 2012 By : Category : Basketball Zone V Tags:, , , , , , , , , , , , , ,
0 Comment

Dwight Howard yesheje umuhigo wo gutsindira amanota menshi Orlando Magic

Dwight Howard yesheje umuhigo

Umukinnyi Dwight Howard, tariki 24/01/2012, yesheje agahigo ko  kuba umukinnyi watsindiye amanota menshi ikipe ya Orlando Magic.

Ubwo yatsindaga amanota 14 mu mukino Magic yatsinzemo Indiana 102 kuri 83, Dwight yahise ajya mu mateka y’uwatsinze amanota menshi kuko yahise yuzuza amanota 10657.

Ako gahigo agasimbuyeho Nick Anderson na we wakiniye Orlando Magic agatsinda amanota 10650. Kwesa ako gahigo no gutsinda muri uwo mukino byatumye Dwight yibagiza ikipe ye akababaro yari yararanye kuko tariki 23/01/2012 yari yatsinzwe na Boston Celtics  amanota 87 kuri 56.

Howard w’imyaka 26 ans, amaze imyaka irindwi akinira Orlando.  Ibigwi yagiriye muri iyo kipe byatumye agirirwa icyizere cyo guhamagarwa mu mikino ihuza ibihangange muri Basketball ya America bituruka mu cyerekezo cy’iburengerazuba n’icy’iburasirazuba (All stars game) inshuro eshanu ndetse agirwa umukinnyi witwaye neza mu bakina inyuma muri shampiyona ya NBA inshuro eshatu.

Dwight Howard yesheje umuhigo 2

Mu yindi mikino yabaye muri iryo joro Charlotte yatsindiwe ku kibuga cyayo na New York amanota 111 kuri 78. Miami Heat yatsinze Cleveland 92 kuri 85, Phoenix itsindirwa mu rugo na Toronto 99 kuri 96 naho Portland itsinda Memphis 97 kuri 84.


 

January 29, 2012 By : Category : featured inthespotlight NBA Tags:, , , , , , , , , , , ,
0 Comment