Umwe mu bakinnyi bakuze muri shampiyona y’u Rwanda Ntaganda Elias wari waragiye gukina muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), yagarutse mu ikipe ya Etincelles yakiniraga umwaka ushize dore ko ngo yari agifitanye amasezerano nayo.
Ntaganda Elias wamenyekanye cyane mu Rwanda akina muri APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, nyuma yo kuyivamo yerekeje muri Etincelles ariko ahakina umwaka umwe, uwawukurikiye ntiyabashije kuwurangiza kuko yahise ajya gukina muri RDC, agenda shampiyona y’u Rwanda itarangiye.
Mu kiganiro twagiranye n’Umunyamabanga mukuru wa Etincelles Yves Niyibizi yatubwiye ko Ntaganda ufite inkomoko muri RDC yagarutse mu ikipe yabo kandi ko yemeye kuzubahiriza amasezerano yari afitanye nayo kugeza arangiye.
“ Ntaganda ubu yaragarutse kandi yiteguye kongera gukinira Etincelles nta kibazo. Twaraganiriye, twumvikana ko agomba gukina akarangiza amasezerano angana n’umwaka umwe twari dufutanye mbere y’uko agenda kandi nawe yarabyemeye cyane ko yatubwiye ko yifuzaga ikipe akinamo”.
Ntaganda bakunze kwita ‘Umukoranabushake’ n’ubwo amaze gukura ariko ni umwe mu bakinnyi bari barongereye imbaraga Etincelles afatantije na Abed Mulenda ukiri muri iyo kipe na Ochaya Silva na Tuyisenge Pekeyake bamaze kujya muri AS Kigali na Kiyovu Sport.
Nyuma yo gutakaza bamwe muri abo bakinnyi yagenderagaho, Etincelles yashatse abazagerageza kubasimbura. Umunyamabanga wa Etincelles Yves Niyibizi yatubwiye ko bagaruye umunya Congo witwa Mukamba Namasumbwa, bagura kandi uwitwa Ngama Emmanuel nawe ukomoka muri RDC.
Abo bakinnyi bashya baje biyongera ku bandi bakinnyi b’abanyarwanda bakuye muri Marine FC ndetse n’abana bazamuye bava mu ikipe y’abato (Junior).
Etincelles FC yatwaye umwanya wa karindwi muri shampiyona iheruka, izatangira shampiyona y’uyu mwaka ku wa gatandatu tariki ya 22/9/2012 ikazaba yakiriye AS Muhanga kuri stade Umuganda I Rubavu.


