Umutoza w’ikipe ya Espoir Basketball Club John Bahufite, aratangaza ko afite icyizere cyinshi cyo kuzegukana igikombe cya Play – off uyu mwaka, nyuma yo gutsinda APR BBC mu mikino ibiri ku busa mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu mukino wa mbere wabaye ku wa gatandatu tariki ya 9/3/2013, Espoir BBC yari yatsinze APR BBC amanota 89-63, maze ku mukino wa kabiri wabaye bucyeye bwaho ku cyumweru, Espoir BBC inyagira APR BBC amanota 106 kuri 54.
Kugirango ikipe itware igikombe cya Play Offs, igomba gutsinda imikino itatu. Kuba Espoir BBC yaramaze gutsinda imikino ibiri, ngo bibaha icyizere ntakuka ko n’igikombe bazacyegukana.
Bahufite yagize ati, “Urebye navuga ko twamaze kwizera gutwara igikombe, kuko APR BBC twamaze kuyitsinda mu mikino ibiri kandi tuyirusha, gusa ntitwakwirara tutarakina uwo mukino, tugomba kuwukinana imbaraga uko bisanzwe, kuko si byiza gutangira kwishima kandi hari umukino dusigaje”.
Bahufite warangije shampiyona y’umwaka ushize ikipe ye iri ku mwanya wa mbere kandi idatsinzwe umukino n’umwe, avuga ko icyatumye barangiza shampiyona nta kipe n’imwe ibatsinze ndetse ubu bakaba baratsinze APR BBC biterwa n’ubuyobozi bubaba hafi kandi nabo bagakinana ubwitange n’ishyaka.
“Ubundi nta banga ridasanzwe dukoresha kugirango dutsinda amakipe, uretse ikinyabupfura kiranga abakinnyi bacu. Bakina bashyize hamwe kandi n’Ubuyobozi bukatuba hafi muri byose. Ku bijyanye no gutsinda APR BBC byo, icyo twayishoboje ni ugufata umukinnyi witwa Lionel Hakizimana igenderaho, hanyuma tugakinana ubwisanzure”.
Espoir BBC ifitanye umukino wa gatatu na APR BBC ku wa gatandatu tariki ya 16/3/2013, maze Espoir BC yawutsinda igahita itwara igikombe.
N’ubwo Espoir BBC yamaze kwizera kugitwara, umutoza wa APR BBC Cliff Owour ukomoka muri Kenya avuga ko bazakomeza kwitoza neza ku buryo bashobora gutungura Espoir BBC.
“Nibyo koko Espoir BBC yaraturushije mu mikino ibiri yarangiye, kuko mu by’ukuru yaturushije imbaraga kandi ifite abakinnyi bafite inararibonye, ariko ntabwo turatakaza icyizere, kuko tugiye gukora imyitozo ku buryo dushobora gutungura Espoir BBC mu mukino wa gatatu”.
Mu guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ye Kigali Basketball Club (KBC) yamaze kuwegukana, nyuma yo gutsinda Cercle Sportif de Kigali (CSk), imikino ibiri ku busa. Umukino wa mbere KBC yawutsinze ku manota 72 kuri 62, naho umukino wa kabiri CSK yatewe mpaga y’amanota 20 ku busa nyuma yo kwanga kuza ku kibuga.


